U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byasinyanye amasezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni amasezerano yasinywe tariki ya 18 Kamena 2025, hagati y’itsinda rya tekinike hagati y’impande zombi, ku buhuza bwa Amerika na Qatar. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb Mathilde Mukantabana.
Aya masezerano yasinywe mu rwego rwo gutegura isinywa ryayo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga azashyirwaho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, ahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio.
Aya masezerano yubakiye ku masezerano y’ingingo ngenderwaho yasinywe ku wa 25 Mata 2025, nyuma y’ibiganiro by’iminsi itatu byibanze ku nyungu za politiki, umutekano n’ubukungu.
Aya maserano akubiyemo ingingo zirimo kubaha imbibi z’ibihugu byombi, guhagarika imirwano, gukura ingabo ahari ubushyamirane no kuzisubiza mu buzima busanzwe hubahirizwa amabwiriza, no gushishikariza abarwanyi batari aba leta gushyira intwaro hasi no kwinjizwa mu ngabo zemewe hubahirizwa amategeko.
Amasezerano kandi ateganya ishyirwaho ry’urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano ruhuriweho ruzashyira mu bikorwa gahunda y’umutekano (CONOPS) yo kuwa 31 Ukwakira 2024, gutanga ubufasha ku mpunzi n’abimuwe mu byabo n’ikorana n’imiryango yita ku bantu mu gihe cy’ibiza no gushishikariza ubufatanye mu bukungu bw’Akarere.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda bishimiye umusanzu bita uw’agaciro” n’imbaraga z’Amerika na Qatar mu gushaka igisubizo cy’amahoro.
I Washington hateganijwe inama y’abakuru b’ibihugu hagamijwe gushimangira iterambere rigana ku mahoro, umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari.









