Ishimwe Naomi wabaye Miss Rwanda 2020, yakoreye ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu mujyi wa Dubai aho yari kumwe n’abavandimwe be n’inshuti ze za hafi.
Ishimwe Naomie aherutse gutangaza ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024, nyuma yuko amwambitse impeta y’urukundo mu Kuboza 2023.
Kuri ubu uyu mukobwa uri mu myiteguro yakoreye ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu gace kitwa Dubai Marina gaherereye mu mujyi wa Dubai aho yaherekejwe n’abavandimwe be n’inshuti ze za hafi.
Amakuru y’urukundo rwa Naomie na Michael yatangiye kumvikana cyane muri 2022 ndetse kuva icyo gihe ntibahwema kugaragaza umubano wabo ababakunda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Micheal Tesfan witegura kurushinga na Naomie ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.









