Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko kwigisha ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu mashuri yisumbuye ari ngombwa kugira ngo abanyeshuri barangize amashuri bafite ubumenyi bujyanye n’iterambere ry’Isi.
Ni bimwe mubyo yagarutseho mu biganiro byo gusesengura ishusho y’uburezi mu Rwanda, byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, byahuje abayobozi b’inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu burezi, aho baganiraga ku bibazo bikibangamiye uburezi mu mashuri yisumbuye n’ingamba zo kubikemura.
Minisitiri Nsengimana avuga ko kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’ikoreshwa rya AI ari intambwe igamije kubafasha kutarangiza amashuri bafite ubumenyi bwo mu ishuri gusa, ahubwo baniteguye Isi nshya yiganjemo ikoranabuhanga rihinduka buri munsi.
Ati “Icyangombwa ni ukugira ngo abana babe biteguye bafite ubumenyi bujyanye n’ibintu bishya bigiye kuza. Niyo ibintu byahinduka byose, bye kumupfira ubusa, afatamo bike.”
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro bagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya AI ku banyeshuri batarageza ku rwego rwo gukoresha neza ikoranabuhanga, bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo cyangwa se bikabadindiza. Ariko Minisitiri yasobanuye ko igikenewe atari ugukoresha AI gusa ahubwo no kumenya uburyo ikorwa n’uko ikoreshwa.
Ati “Hari kuyikoresha ariko hari no kumenya kuyikora. Tugomba gutuma umunyeshuri w’umunyarwanda ahora yiteguye kwibona mu ikoranabuhanga rishya rije.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu kwezi kuri imbere, Minisiteri y’Uburezi igiye gutangiza gahunda igaragaza uburyo AI izagezwa mu mashuri.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwatangiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi binyuze muri gahunda nka Smart Classrooms ndetse no gutanga mudasobwa ku banyeshuri, ndetse hatangira kugeragezwa uburyo bwo kwigisha coding, robotics na machine learning mu mashuri amwe.
Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, aherutse kuvuga ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hakorwe integanyanyigisho isobanutse y’amasomo ya AI, by’umwihariko ku banyeshuri bo mu mwaka wa kane kugeza uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko intego ari ugushyiraho uburyo bunoze bufasha umunyeshuri kumenya gutekereza, guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butanga umusaruro.








