Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko akwiye igihembo cyitiriwe Nobel gihabwa indashyikirwa mu guharanira amahoro kw’Isi, kubera ko arimo guhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n’Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, buvuga ko Perezida Trump yavuze ko guhuza u Rwanda na Amerika ari intambwe ikomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose.
Ati “Ndanezerewe cyane gutangaza ko hamwe n’Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, ko twateguye amasezerano meza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ni umunsi ukomeye kuri Afurika, ndetse mbese ni umunsi ukomeye ku isi!”
Trump yatangaje ko nubwo agiye gufasha u Rwanda na Congo kugera kuri iyi ntambwe, yanagize uruhare mu guhagarika intambara y’Ubuhinde na Pakistan, iya Kosovo na Serbie ndetse n’andi makimbirane hirya no hino, atazahabwa ishimwe rya Nobel.
Ati: “Ntabwo nzahabwa igihembo cya Nobel ku bwibi, sinzarihabwa kubwo guhagarika intambara y’u Buhinde na Pakistan, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara ya Kosovo na Serbie, sinzarihabwa ku bwo kubungabunga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia.
Ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, amasezerano aganisha ku kugarura amahoro, ategerejwe gusinyirwa i Washington, D.C. ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Itangazo ryasohowe ku wa Gatatu, tariki ya 18 Kamena, ryemeje ko amatsinda y’impuguke mu bya tekiniki y’impande zombi yarangije gukora ingingo z’ingenzi zizaba zigize amasezerano agomba gusinywa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi.
Igihugu cya Qatar, nacyo gifite uruhare muri iyi gahunda y’amahoro, cyari cyitabiriye ibi biganiro byari biyobowe na Amerika nk’uko bigaragara mu itangazo.
Byari biteganyijwe ko amasezerano hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga asinywa ku itariki 25 Mata, agakurikirwa n’ayari gusinywa hagati ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi muri White House, mu kwezi kwa Kamena.
Icyakora, gusinya aya masezerano ntiyaje gusinywa kubera kutumvikana ku buryo burambye kandi bwubahiriza inyungu z’impande zombi.
Aya maserano akubiyemo ingingo zirimo kubaha imbibi z’ibihugu byombi, guhagarika imirwano, gukura ingabo ahari ubushyamirane no kuzisubiza mu buzima busanzwe hubahirizwa amabwiriza, no gushishikariza abarwanyi batari aba leta gushyira intwaro hasi no kwinjizwa mu ngabo zemewe hubahirizwa amategeko.
Amasezerano kandi ateganya ishyirwaho ry’urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano ruhuriweho ruzashyira mu bikorwa gahunda y’umutekano (CONOPS) yo kuwa 31 Ukwakira 2024, gutanga ubufasha ku mpunzi n’abimuwe mu byabo n’ikorana n’imiryango yita ku bantu mu gihe cy’ibiza no gushishikariza ubufatanye mu bukungu bw’Akarere.




