Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’intebe akaba na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi.
Icyo kiganiro cyibanze ku gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse u Rwanda rugaragaza impungenge ku mutekano wa Qatar nyuma y’igitero giherutse kugabwa ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere cya Al Udeid Air Base.
Minisitiri Nduhungirehe yihanganishije abaturage ba Qatar mu bihe bikomeye, anenga iki gitero cya missile cyagabwe kuri iki ikigo cya gisirikare gikomeye muri Qatar.
Ibi bitero kuri Al Udeid Air Base bikekwa ko bifitanye isano n’ubushyamirane buri hagati ya Iran n’ibihugu by’Uburengerazuba, ndetse byazamuye impungenge ku mutekano w’icyo gihugu.
Kugeza ubu, Qatar yakajije ingamba zo kurinda ibikorwa by’ingenzi biri imbere mu gihugu harimo n’ikibuga cy’indege, aho ingendo zabaye zihagaritswe byagateganyo ku mpamvu z’umutekano w’abaturage.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano uturuka mu mikoranire mu rwego rwa dipolomasi, ubukungu, ingendo zo mu kirere, ikoranabuhanga, n’ibindi, ndetse ni kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu buhuza bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.







