Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwitonze Mahoro Eric, yatangaje ko hari impinduka zifatika zigaragara mu kwimakaza Ubunyarwanda no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ibi yabitangarije ubwo hasozwaga icyiciro cya kane cy’ikorwa ry’iyi gahunda mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho yanatangaje ko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko 97% by’Abanyarwanda bibona mu Bunyarwanda, aho kwibona mu byo batandukaniraho nk’amoko.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yashyizweho igamije gufasha Abanyarwanda kongera kwiyubaka, kunga ubumwe no kwimakaza indangagaciro zubaka igihugu.
Mahoro yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingengabitekerezo yayo yagutse ikajya no hanze y’igihugu cyane cyane mu Karere.
Yagaragaje ko hari abayobozi mu karere bagikwirakwiza imvugo z’urwango (Hate speech), kandi ko bigira ingaruka no ku Banyarwanda.
Ati ” Iyo umuntu adashishoje, ashobora kugirango wenda ibyo bavuga nibyo, ibyo rero bishobora gutuma hari hamwe bisanga bataye umurongo”.
Yavuze kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini igaragara mu rubyiruko kubera ko ahanini ruba rudasobanukiwe neza amateka y’igihugu yagejeje kuri Jenoside.
Yongeyeho ko abakiri bato baturuka mu bihugu by’amahanga biga mu Rwanda bakwiye kwigishwa amateka y’u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kugira uruhare mu kurwanya imyumvire y’urwango aho iva ikagera.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangijwe ku mugaragaro mu 2013, ikaba yarashinzwe ku bufatanye n’inzego za Leta n’imiryango itandukanye. Intego nyamukuru ni uguhamya ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, binyuze mu biganiro n’ibikorwa by’uburezi bugamije kubaka igihugu gitekanye kandi kirimo ubudaheranwa.
UMWANDITSI: Maurice IKUZWE MBABAZI



