sangiza abandi

Nkundabera Eric na Mwamikazi Djazila begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025

sangiza abandi

Nkundabera Eric uzwi nka Buravan ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore Mwamikazi Djazila yahigitse bagenzi be.

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Igihugu wakiniwe mu mihanda ya Batsinda-Shyorongi-Gicumbi-Batsinda, kuri iki Cyumweru.

Witabiriwe n’abakinnyi b’abenegihugu batandukanye bo mu makipe yo mu Rwanda n’abakinira ayo hanze.

Ni isiganwa ryabereye mu mihanda ya Batsinda–Shyorongi–Base–Gicumbi–Rukomo–Nyacyonga–Batsinda, aho abakunzi n’abafana b’igare bari bakubise buzuye.

Mu cyiciro cy’Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23, abasiganwa bakoze urugendo rwa kilometero 162, mu gihe abagore n’ingimbi basiganwe 126 Km naho abangavu basiganwa 53,6 Km.

Nkundabera Eric wabaye uwa mbere yageze ku murongo wo gusorezaho ahatanze Ngendahayo Jérémie wabaye uwa kabiri na Masengesho Vainqueur wasoreje ku mwanya wa gatatu, ubwo basiganwaga ku ntera y’ibilometero 162.

Mu cyiciro cy’abagore, Mwamikazi Djazila ukinira Ndabaga Women Cycling Team ni we waje ku isonga mu isiganwa ryakinwe ku ntera y’ibilometero 126. Yakurikiwe na Ingabire Diane wa Canyon SRAM Zondacrypto.

Mu bangavu, basiganwe 53.6 Km, Uwiringiyimana Liliane yegukanye umwanya wa mbere.

Mu cyiciro cy’Ingimbi, Ntirenganya Moïse ukinira Les Amis Sportifs yegukanye intsinzi.

Ntirenganya yageze ku murongo wo gusoza isiganwa ari uwa mbere, ahigitse Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club, wari umwe mu bafatwaga nk’aba mbere mu bahabwa amahirwe nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Igihugu mu gusiganwa n’ibihe, ITT.

Irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, Niyonkuru Samuel w’ikipe ya Amani yo muri Kenya yegukanye umwanya wa mbere, Nsengiyumva Shemu wa Java Inovotec asoreza ku mwanya wa kabiri akurikiwe na Muhoza Eric wa Team Amani.

Mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, Nirere Xaverine wa Team Amani ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Ingabire Diane wa Canyon SRAM Zondacrypto, mu gihe Irakoze Neza Violette wa Ridley Racing Team yasoje ku mwanya wa gatatu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]