sangiza abandi

AU yashimye intambwe yatewe n’u Rwanda na RDC mu gushakira amahoro Akarere k’Uburasirazuba

sangiza abandi

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yakiriye neza isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika abifata nk’“igikorwa cy’amateka” mu rugendo rwo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Aya masezerano yasinyiwe i Washington, D.C. ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Youssouf, wari witabiriye uyu muhango, yashimye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi, ku bw’umuhate bagaragaje mu gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane nk’intwaro yo kugera ku mahoro mu karere.

Ati” Iki ni igikorwa cy’amateka kandi ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo kugarura amahoro n’ubufatanye mu karere k’ibiyaga bigari.”

Icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kizibanda ku kurandura umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Youssouf yashimiye Perezida João Lourenço wa Angola, ku bw’uruhare yagize mu buhuza binyuze mu biganiro bya Luanda byabaye intangiriro yo kugeza ku bwumvikane bwagejeje ku isinywa ry’aya masezerano.

Yashimye uruhare rw’imiryango yo mu Karere nka EAC, ICGLR, na SADC ndetse na Leta ya Qatar ku bw’ubufasha n’ubuhuza bwayo bwagize uruhare rukomeye mu buhuza byabaye umusingi w’icyizere hagati y’impande zombi.

Ati” Ubufatanye bwa Qatar mu bikorwa by’amahoro no gushyigikira ibisubizo biyobowe n’Abanyafurika burashimwa cyane.”

Youssouf yongeye kwizeza ko AU izakomeza kuba hafi impande zombi mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, harimo n’ibikorwa byo kunga ubumwe, gusana igihugu, no kubaka amahoro arambye.

Ati “Afurika Yunze Ubumwe izakomeza kwitangira guhuza impande zombi no gushyigikira urugendo rw’amahoro nk’uko biteganywa muri gahunda ya ‘Silencing the Guns by 2030’ na Agenda 2063,” nk’uko itangazo ryabivuze.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]