sangiza abandi

Igor Mabano yagaragaje impamvu impano y’ubuhanzi ikeneye n’ubundi bumenyi kugira ngo itere imbere

sangiza abandi

Umuhanzi Nyarwanda, Igor Mabano, akaba n’umwe mu barimu b’umuziki mu Rwanda, yashimangiye akamaro k’uburezi mu guteza imbere impano z’abahanzi, cyane cyane mu ruganda rw’umuziki.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro, ubwo yari umushyitsi wihariye mu gice cya ‘Meet Me Tonight’ cy’Igitaramo cya Gen Z Comedy Show, ku wa kane, tariki ya 26 Kamena 2025.

Igor Mabano yibukije urubyiruko ko impano yonyine idahagije muri iki gihe Isi ihinduka vuba.

Ati “Twese dufite impano, ariko Isi tubayemo ubu isaba kwiga.”

Yongeyeho ko guhabwa ubumenyi bifasha abahanzi kunoza impano zabo ndetse no gusobanukirwa n’uburyo ubuhanzi bukorwamo ubucuruzi.

Yatanze urugero ku Ishuri ry’Ubuhanzi rya Nyundo, avuga ko naryo risaba ko ushaka kuhiga aba afite impano nibura ku kigero runaka.

Ati “Ukeneye nibura 10 cyangwa 30 ku ijana by’impano kugira ngo bamenye aho bagutangirira.”

Igor Mabano kandi yagarutse ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu guhindura urwego rw’ubuhanzi.

Ati “Turi mu gihe cya AI, uyibwira ko ukeneye beat, ikayiguha mu masegonda abiri.”

Nubwo ikoranabuhanga riri kugenda ritera imbere, Mabano yakomeje ashimangira ko kwiga ari ingenzi mu gufasha abahanzi gusobanukirwa n’isoko ry’umuziki, akazi, ndetse n’ubuzima bwo hanze y’ubuhanzi ubwabwo.

Ati “Iyo wize, ubona n’izindi nzira zagufasha kubaho, kuko uba usobanukiwe n’uko umuziki wubakwa n’uko wabyaza impano yawe umusaruro.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]