Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano Rusange muri Jordanie, Maj. Gen Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, mu nama y’ubufatanye hagati y’inzego zombi.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2026 byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda rigira riti “Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye mu bikorwa bya gipolisi n’umutekano rusange, birushaho kubaka umusingi ukomeye wo guteza imbere ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego zombi za Polisi.”
U Rwanda na Jordanie bisanganywe umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.
Mu 2024, Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.
Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Ku wa 14 Kamena 2026Lt. Col. Emmanuel Nsengiyumva wo mu Ngabo z’u Rwanda yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Jordanie (Royal Jordanian Command and Staff College. Umuhango wo gusoza aya masomo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Al Hnaity.
Ku wa 26 Gashyantare 2025 Maj Gen Yousef A. Al Hnaity yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yusuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF Gen Mubarakh Muganga.













