sangiza abandi

RBA yinjiye mu mikoranire na Al Jazeera

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cya Al Jazeera gitanga amahugurwa, Al Jazeera Media Institute, azafasha mu guteza imbere ubunyamwuga n’ubushobozi bw’abanyamakuru mu Rwanda.

Umuhango wo gusinya ayo masezerano wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kamena, muri Kigali Marriott Hotel. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri RBA n’aba Al Jazeera, abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rw’itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore Cléophas, yashimangiye ko amasezerano yashyizweho umukono ari ingenzi cyane ndetse azageza ku bufatanye bugamije kongerera ubumenyi abanyamakuru bo mu Rwanda no kubafasha kwagura intekerezo mu gusangiza amakuru abaturage.

Yagize ati “Twishimiye kuba twageze kuri uyu munsi w’ingenzi. Twizeye ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro ugaragara, tukarushaho gukorera hamwe mu ngeri zitandukanye z’itangazamakuru.”

Al Jazeera Media Institute ni ishami ry’ikigo cy’itangazamakuru Al Jazeera Media Network rishinzwe gutanga amahugurwa n’ubundi bufasha bugamije guteza imbere ubunyamwuga mu itangazamakuru.

Yashinzwe mu 2004, ikorera i Doha muri Qatar, igatanga ubumenyi mu nzego zirimo ubwanditsi, itegurwa ry’amakuru, itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi n’ikoranabuhanga mu itangazamakuru.

Aya masezerano y’imikoranire ateganya gahunda zitandukanye zirimo guhugura abanyamakuru b’Abanyarwanda, bifasha mu kuzamura ubunyamwuga mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Amasezerano yasinywe azafasha RBA, nk’urwego rufite inshingano zo kugeza ku Banyarwanda amakuru yizewe kandi afasha mu iterambere, gukomeza kuzuza inshingano zayo mu buryo bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.hingano zayo mu buryo bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]