sangiza abandi

Drone ya FARDC yarashe indege ya PAM mu Minembwe

sangiza abandi

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zateye ibisasu mu Minembwe zikoresheje drone, zikomeretsa abasivili zangiza n’indege ya y’ishami ry’umuryango w’ababimbye rishinzwe ibiribwa PAM yari yagemuriye abakuwe mu byabo n’intambara.

Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, aho iriya drone yarashe ku Kiziba no ku w’Igishigo.

Amakuru aturuka aho byabereye nuko FARDC yatwitse indege ya PAM yari yagemuriye abahunze ibitero bya Mai Mai,Hari n’abasivili babiri bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’iyo drone.

Kuriki cyumweru nibwo indege ya PAM yashatse kwitura ku kibuga cy’indege cya Kiziba, irayoba igwa hakurya ahitwa ku w’i Gishigo.

Ubwo iyo mpanuka yabaga, byavuzwe ko itari yangiritse cyane, ahubwo ko yangiritse kw’ibaba ryayo ry’iburyo ariko nta muntu wayiguyemo, usibye umwe mu bakozi bayo wayikomerekeyemo ariko nabyo bidakabije,nkuko aya makuru yakomeje abivuga.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo kandi drone y’Ingabo za Congo yateye ibisasu mu Minembwe, aho yabiteye mu bihe bitandukanye kandi ibirasa ahantu henshi. Kuko hari ibyo yateye i Lundu, Kiziba ku kibuga cy’indege cyaho. Ibindi ibitera mw’irango rya Nyarojoka ndetse na Gakangala.

Icyo gihe nabwo byahitanye abantu batari bake, binangiza n’imyaka y’abaturage harimo kandi ko yangije n’iki kibuga cy’indege cya Minembwe.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka