Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yageze i Tokyo mu Buyapani aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, bizabera muri Expo ya 2025 Osaka.
Kwibohora ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, wizihizwa buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, aho wibutsa Abanyarwanda intsinzi y’ Ingabo zari iza RPA/F-Inkotanyi ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi ushimangira ubumwe, ukwiyubaka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize.
Mu rugendo rwa Minisitiri Sebahizi mu Buyapani, ateganyijwe kugirana ibiganiro by’ubufatanye n’ibigo bikomeye birimo JETRO (Japan External Trade Organization), na JICA (Japan International Cooperation Agency) ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani (MoFA).
Ibi biganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Buyapani, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’inganda, ishoramari n’ikoranabuhanga.
JETRO ni ikigo cya Leta y’u Buyapani gifasha guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Buyapani n’ibindi bihugu, kikaba gifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu bikorwa byo kongerera ubushobozi abashoramari ndetse no guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
JICA na yo ikorana bya hafi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu mishinga y’iterambere rirambye, cyane cyane mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, uburezi bw’imyuga, no kuzamura ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro.
U Rwanda rwitabiriye Expo 2025 Osaka mu rwego rwo kwerekana iterambere ry’inganda, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.







