sangiza abandi

Gerard Mbabazi yasobanuye impamvu yo kuva kuri RBA

sangiza abandi

Umunyamakuru Gerard Mbabazi yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye asezera mu  kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ari uko yabonaga guhuza ibiganiro byo kuri YouTube ye n’ibya televiziyo bidahura. 

Ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air, Gerard Mbabazi yabajijwe impamvu yatumye ava kuri RBA yari amaze imyaka 10 akorera, asubiza ko yabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe n’uko zari zimaze kwiyongera, akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane, ahitamo kumesa kamwe ndetse no gutanga umwanya ku bandi.

Ati “Hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo nari naragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.”

Yakomeje ati “Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri Zoom In ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.”

Gerard Mbabazi yasabye abantu kudahuze gusezera kwe no kuza kwa Sandrine Isheja muri RBA nk’umuyobozi mukuru wungirije kuko ntaho bihuriye kuko yari asanganwe iyi gahunda yo kuva muri RBA muri Mata 2024.

.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]