sangiza abandi

DJ Brianne azataramira I Huye mu buryo bw’ihariye

sangiza abandi

DJ Brianne umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki ategerejwe mu karere ka Huye, aho azasusurutsa abakunzi b’ibirori yerekana ubuhanga amaze igihe yihugura mu bijyanye no gucuranga umuziki yifashishije umucuranzi umufasha kuvuza ingoma.

Uyu mukobwa witegura gutaramira i Huye ku wa 4 Ukwakira 2024, yatumiwe mu gitaramo kizabera mu kabari kitwa ‘City Snack Resto&Bar’ kazwi muri uyu mujyi. Iri joro ryateguwe mu rwego rwo guha ikaze abashyitsi bazarara mu Mujyi wa Huye bitegura igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizahabera tariki 5 Ukwakira 2024.

DJ Brianne watumiwe nk’uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo agiye kugaragaza ubuhanga amaze igihe yihugura bwo gucuranga ariko yifashisha n’ingoma kuruhande ibi afashwamo n’umukobwa witwa Keza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]