sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima igiye kongera umubare w’abakora mu buvuzi ugere ku 1000 buri mwaka

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragaye mu buvuzi harimo no kuba hagiye kongerwa umubare w’abanyeshuri barangiza mu buforomo bakagera ku 1000.

Ni ibyo bagarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo abayobozi muri MINISANTE bitabaga Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, basobanura ibibazo bitandukanye byagaragajwe ndetse n’ingamba zo kubikemura.

Muri ibi bibazo harimo ubuke bw’abakozi mu nzego z’ubuvuzi ndetse no gutinda gutanga agahimbazamushyi ku bakozi bo kwa muganga.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rya Serivisi z’Ubuvuzi n’iz’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Athanase Rukundo, yatangaje ko ifite intego yo kongera umubare w’abasoza ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP) ukagera ku 1000 buri mwaka.

Ati “Ubu dufite amashuri 18 yigisha amasomo y’ubuforomo ku rwego rwa A2 [amashuri yisumbuye], intego dufite ni uko ku mwaka hazajya harangiza abanyeshuri 1000.”

Dr Rukundo yagaragaje ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa umuti aho mu mwaka ushize abarangije amasomo y’ubuforomo bari 203, mu gihe uyu mwaka hazarangiza 438.

Ku kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta birimo ibishingiye ku gutinda kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi kagenerwa abakozi bo kwa muganga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, yatangaje ko iyi Minisiteri iri kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’ yazajya ajyana n’umushahara.

Yavuze ko impamvu hakunze kubaho ubukererwe mu kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi bishingiye ku kuba ubusanzwe MINISANTE yishyuraga ayo mafaranga igihembwe kirangiye.

Ati “Abakozi bo kwa muganga agahimbazamusyi bahabwa, bakagahuza n’umushahara ndetse uwishyura umushahara akaba ari na we wishyura PBF. Twabiganiriyeho n’inzego zitandukanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ariko kugeza uyu munsi ntabwo turumvikana igihe bizatangirira.”

Yavuze ko hafashwe ingamba zigamije kugabanya ubwo bukererwe binyuze mu gukorana n’inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]