sangiza abandi

Burera:Umuturage arashinja Gitifu kumukubitira icupa mu kabari akamukomeretsa

sangiza abandi

Mu kagali ka Tumba umurenge wa Bungwe mu karere ka Burera umuturage witwa Ishimwe Donatha aravuga ko yakubiswe icupa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali amusanze mu kabari akamukomeretsa.

Uyu Donatha avuga ko yari avuye mu bukwe ageze muri santere ya Kiyovu asanga umugabo we mu kabari maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Tumba nawe wari muri ako kabari ngo ahita aza amubwira ko ari kumusakuriza.

Donatha ugaragaza ibipfuko by’ibikomere yatewe n’icupa ngo yakubiswe na gitifu mu buhamya bwe agira ati”

“Gitifu witwa Gaga yarancecekesheje ngo ndi kubasakuriza mu kabari. Ariko tukaba dufitanye ikibazo cy’uko yashatse kunsambanya nkanga kuryamana na we , uko twateranye amagambo ngo ndi igishegabo narananiranye, ngo ndi igisambo ngo ndirata, nange nasubizanyije na we”.

Akomeza agira ati” Ubwo yahise afata icupa ry’inzoga yari kunywa abanza yarimenaho nange ndarakara mfata icupa ryange ngo mumeneho inzoga ariko inzoga ntiyamufata icupa ryange ryahise ryikubita hasi riramanyagurika ubwo ahita afata irye yari ari kunywa ahita arinkubita hano mu gahanga rinshwanyagurikiraho ni bwo ubumene bumwe bwagiye bunkomeretsa.”

Uyu asaba kurenganurwa kuko iri hohoterwa ngo rimaze igihe,kuko ngo yamugendagaho nyuma yo kwanga ko baryamana nk’uko abivuga.

Donatha ati” Jye nari naranabwiye umuyobozi w’umurenge ko nzajya kumubwira ikibazo mfitanye na Gaga,kuko yabanje gushaka kuryamana nange ndamwangira.Kuva icyo gihe rero angendaho aba anshakaho ikosa igihe cyose igihe cyose”

Abaturage bavuga ko ibyakozwe n’uyu muyobozi bidakwiye akwiye kubibazwa kuko umuyobozi ushinzwe abaturage adakwiye kubakorera ihohoterwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Radio One ko uyu muyobozi yafashwe ubu afungiye kuri station ya Police ya Bungwe kugirango akurikiranwe.

Aba baturage kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu muyobozi ashinjwa gukubita abaturage, basaba ko yaganirizwa akanabihanirwa cyangwa se byaba ngombwa akaba yakimurirwa ahandi ariko abanje guhabwa inyigisho zijyanye n’indangagaciro ziranga umuyobozi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]