Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ihagarikwa ry’inkunga amahanga yahaga u Rwanda ritigeze rikoma mu nkokora serivisi z’ubuzima, bitewe n’uko Leta yari yarashyizeho ingamba zikomeye zigamije kwigira no gukomeza gahunda z’ubuvuzi n’ubwirinzi.
Yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku Bushakashatsi bwa SIDA (IAS 2025), iri kubera i Kigali. Iyo nama yahurije hamwe abashakashatsi barenga 3,500 n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze igihe rukora ari byo byatumye serivisi z’ubuzima zidahungabana nubwo inkunga zimwe z’amahanga zahagaze.
Ati “Ibyo tumaze igihe dukora, ni uko iby’ingenzi bituma tudahagarika ibyo dukora ibijyanye n’imiti, ibijyanye no gusuzuma, ibijyanye no kugira ngo izo gahunda zacu zitazahagarara byose byakozwe ndetse dushakisha n’uburyo ibyatwaraga amafaranga menshi bikorwa mu buryo bitwara make tutabihagaritse, ntitwigeze duhindura intego zacu ntanubwo tuzabikora ahubwo turashaka ibindi bisubizo bituma tugera kubyo twagombaga kugeraho nubwo inkunga zagenda.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yagarutse kandi ku rugendo rw’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwubaka urwego rw’ubuzima, no mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA. Yashimangiye ko ibi byose byagezweho binyuze mu buyobozi bushaka ibisubizo, uruhare rw’abaturage n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Inama ya IAS 2025, iri kubera muri Kigali Convention Centre, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga, ikaba izasozwa ku wa 17 Nyakanga 2025. Ni inama ngarukamwaka ihuza abahanga, abashakashatsi, abayobozi mu by’ubuzima, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Iyi nama iri kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, ikaba iri kwibanda ku iterambere ry’ubushakashatsi n’ibisubizo bishya mu guhangana na Virusi itera SIDA, harimo imiti y’igihe kirekire, uburyo bushya bwo gukumira ubwandu bushya, no kugabanya ubusumbane mu kubona serivisi z’ubuvuzi.
Mu gutangiza iyi nama, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abantu babana na Virusi itera SIDA (PLHIV), abicuruje n’abahagarariye LGBTQ+ binjiye bari mu myigaragambyo bamagana igabanywa ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bigo n’imishinga mpuzamahanga irwanya SIDA.
Iyo nkunga yari ifatiye runini imishinga itanga imiti n’ubuvuzi ku bantu babana na virusi, ndetse basaba ko ibihugu bikize bikomeza kwita ku bikorwa bifasha abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.









