sangiza abandi

Jessy B na Teta Diana bagiye gutaramira I kigali

sangiza abandi

Institut Français du Rwanda yatangaje ama tariki y’ibitaramo bitegerejwe kubera kuri iki kigo mu mpera z’uyu mwaka birimo icya Teta Diana ndetse n’icyo Jessy B azahuriramo na Angel Mutoni .

Ni urutonde rw’ibitaramo bitandatu bizabimburirwa n’icya Mighty Popo, Umuyobozi w’Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, uzahataramira ku wa 11 Ukwakira 2024 mu birori byo gusoza ‘Ijabo Slam Festival’.

Kizakurikirwa n’igitaramo kizaba ku wa 23 Ukwakira 2024, kizahuza Makadem, J.P Nkbuna ndetse n’umukiritananga Esther Niyifasha. Ku wa 2 Ugushyingo 2024 hazaba ikizahuriramo Christiane Boukuru na Mike Kayihura, ku wa 20 Ugushyingo 2024 Jessy B wegukanye Prix Découverte 2023, ataramane na Angell Mutoni. 

Ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri iki kigo hazabera igitaramo kizacurangwamo na Dj Binghi naho  Teta Diana akazatarama ku wa 6 Ukuboza 2024 asoza. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]