Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu duce dutandukanye two muri teritware ya Walungu, Kabare na Kalehe, mu cyumweru gishize ariko igasa nihagaze, kuri ubu muri Kabare hongeye kumvikana ihangana rikomeye hagati y’impande zombi.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ndetse no mu gitondo cyo ku wa mbere hari hacyumvikana urusaku rw’imbunda.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni uko iyo mirwano yabereye i Kahunga, agace katari mu ntera ndende uvuye i Katana hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu muri teritware ya Kabare.
Iyi mirwano ngo yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje, uruhande rwa Leta ya Congo rugizwe na Wazalendo na FDLR bakizwa n’amaguru.
Ku rundi ruhande, aya makuru anavuga ko uko guhangana ku mpande zombi byatumye haba uguhunga kudasanzwe ku baturage batuye hafi n’ahaberaga imirwano.
Iyi mirwano ije ikurikira indi mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize,yabereye mu duce duherereye hafi na gace ka Nyangenzi werekeza mu misozi.
Hari amashusho yatangiye guhererekanywa ku mbugankoranyambaga mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, yagaragazaga imirambo myinshi n’imivu y’amaraso y’ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo mu bice byabereyemo imirwano i Nyangenzi.
Imirwano ikomeje kubica bigacika mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati ya AFC/M23 na RDC
Ibi biganiro kuri iyi nshuro byatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize, kugeza ubu bikaba bigikomeje. Impande zombi ziri kurebera hamwe icyafasha kugira ngo amahoro arambye agaruke mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.



