sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu habayemo ubukererwe mw’itangwa ry’impushya zo kubaka

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko abaturage batangiye kugira uruhare mu ikorwa ry’ibishushanyombonera byimbitse ku mikoreshereze y’ubutaka bwagenewe imiturire, ibi akaba ari nabyo byatumye habaho ubukererwe mu mu kwemeza ibi bishushanyombonera no gutanga impushya zo kubaka.

Ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, ubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yitabaga Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije y’Umutwe w’Abadepite, mu biganiro byagarutse ku bibazo byagaragaye mu itangwa ry’impushya zo kubaka n’igenzura ry’inyubako mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Dusengiyumva yavuze ko mu byatindije ikorwa ry’ibishushanyombonera harimo no kuba abaturage baratangiye kugira uruhare mu ikorwa ry’ibishushanyombonera byimbitse ku mikoreshereze y’ubutaka bwagenewe imiturire.

Avuga ko habayemo imbogamizi zuko no mu masite yatanzwe mbere, abaturage bahawe ibyangombwa ngo bubake ariko ayo masite ntiyakoreshejwe ngo arangire, ndetse habayemo kugorana mu rwego rwo kugirango kurayo masite hagezwe ibikorwaremezo by’ibanze.

Ati: “Twibajije ibikorwa twakora kugira ngo abaturage bafite ahantu hari site zemejwe babe koko bafite site zitunganyijwe. Hanyuma twakoze isesengura ngo turebe site zose twemeje zihagaze gute? abubatse ni bande, abatarubaka ni bande.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hagati ya Nyakanga 2021 na Ukuboza 2024, Umujyi wa Kigali wemeje ibishushanyombonera 34, ariko muri byo 17 byemejwe bitinze, ubukererwe bwabaye hagati y’iminsi 226 na 527.

Mu bijyanye n’itangwa ry’impushya zo kubaka, igenzura ryagaragaje ko habayeho amakosa mu kwishyuza: impushya zigera kuri 9,000 zaciwe amafaranga arenze ku yagombaga kwishyurwa angana na 117,165,500 Frw, mu gihe 261 zaciwe make, harimo icyuho cya 14,380,000 Frw.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yijeje ko amafaranga yishyuwe mu buryo burenze azasubizwa binyuze mu buryo Leta ikoresha bwo guhuza amafaranga umuturage yishyuye n’ibindi agomba Leta. Ati: “Leta idasubiza mu buryo bw’amafaranga mu ntoki, ariko habaho uburyo bwo gukora ‘compensation’ ku byagombaga kwishyurwa.”

Mu rwego rwo kunoza imitangire y’izi serivisi, Umujyi wa Kigali watangije urubuga ‘Kubaka’, rwifashishwa mu gusaba ibyangombwa byo kubaka. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Marie Solange, yavuze ko usaba icyangombwa kuri ubu yishyura hagati y’ibihumbi 100 Frw na 200 Frw bitewe n’ubuso bw’aho ashaka kubaka.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagaragaje impungenge ku mikorere y’inzego za Leta mu itangwa ry’izi serivisi, basaba ko hakorwa ibikenewe byose kugira ngo amakosa atazasubira.

Umujyi wa Kigali wemeje ko washyizeho ingamba n’amabwiriza mashya yo gukemura ibibazo by’ubukererwe mu kwemeza ibishushanyombonera, by’umwihariko ku butaka bwagenewe imiturire, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi zinoze kandi ku gihe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]