sangiza abandi

Equity Bank yahawe igihembo nk’iyitwara neza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba

sangiza abandi

Banki ya Equity yahawe igihembo nka ‘Banki y’Umwaka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba” mu birori bya African Banker Awards 2025 byabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ni igihembo kigaragaza uruhare iyi Banki ya Equity ikomeje kugira mu guteza imbere imiyoborere myiza y’imari, kongera ubukungu bushingiye ku bufatanye n’abaturage, no guteza imbere iterambere rirambye mu Krere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Equity Bank yashimiwe uburyo ikomeje kwagura ibikorwa byayo hagamijwe guha abaturage serivisi z’imari zihendutse kandi zinoze, binyuze mu ikoranabuhanga n’udushya tujyanye n’igihe, ndetse no gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Iki gihembo ni ikimenyetso cy’uruhare rukomeye ibigo by’imari byo muri Afurika bikomeje kugira mu ishoramari no mu bukungu bw’uyu mugabane.

Dr. James Mwangi, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro rya Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko ikimenyetso cy’uruhare rukomeye ibigo by’imari byo muri Afurika bikomeje kugira mu ishoramari no mu bukungu bw’uyu mugabane.

Ati “Twishimiye cyane iki gihembo. Ni ikimenyetso cy’uko ubwitange bwacu mu kugeza serivisi z’imari zifite ireme ku bantu ku giti cyabo, ku bigo by’ubucuruzi no ku miryango bigira impinduka nziza. Iki gihembo gishyigikira intego yacu y’ugukomeza kwagura ibikorwa byacu mu karere ndetse n’icyerekezo cyacu cyiswe ‘Africa Recovery and Resilience Plan’, gishyira imbere ubukungu burambye kandi bushingiye ku bantu.”

Yavuze ko iyo gahunda igamije guteza imbere inganda, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuvuzi, uburezi, ingufu zisubira, n’inkunga ku bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), byose biganisha ku kuzamura ubukungu.

Ibihembo bya African Banker Awards bimaze imyaka 19 bitangwa, bigamije gushimira ibigo n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika. Bitangwa ku bufatanye n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (AfDB) n’abandi bafatanyabikorwa nka African Guarantee Fund.

Banki ya Equity ikorera mu bihugu bitandatu bya Afurika aribyo: Kenya, Uganda, u Rwanda, Tanzaniya, Sudani y’Epfo, n’Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ikagira ibiro bikuru muri Ethiopia. Ifite abakiriya barenga miliyoni 22, kandi ibinyujije mu mikorere yayo ishingiye ku bufatanye n’iterambere rusange, Equity ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guhindura ubukungu bw’Akarere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]