Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo guhamya Manzi Davis Sezisoni n’umugore we Akaliza Sophie, ibyaha baregwa byo kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders.
Sezisoni n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bitatu harimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibimenyetso ku kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya birimo icyemezo cyatanzwe na RDB cyemezaga ko Manzi agiye gushinga Forex Bureau ariko agakora ibindi.
Bwagaragaje kandi inyandiko ya Manzi Sezisoni wemeye ko yakiriye amafaranga y’abaturage, abizeza ko azajya abungukira ariko iperereza rigasanga yari agamije kwigwizaho imitungo yabo abizeza icyiza.
Manzi ntiyagaragaje uburyo yoherezaga amafaranga muri ICE Market yo muri Australia ifite ibiro no muri Afurika muri Seychelles. Yemera ko yahuye n’igihombo cyatewe n’uko ICE Market yafunze konti ze kuko yari yatangiye gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso bihari kuri Akaliza Sophie umugore wa Manzi, birimo kuba yemera ko hari abaturage banyuzaga amafaranga kuri konti ye bishimangira ko yafatanyije n’umugabo we.
Bwasabye Urukiko guhamya abaregwa ibyo byaha bitatu, rukabahanisha igihano cy’icyaha cy’iyezandonke cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$ agize ubwikube bw’inshuro eshanu z’arenga miliyoni 10 baregwa nk’uko itegeko ribiteganya.
Muri uru rubanza kandi harimo abarenga 100 baregeye indishyi z’akababaro zishingiye ku mafaranga bari baratanze, inyungu bari bijejwe ndetse no kuba byarabashoye mu manza.
Manzi Sezisoni yasabye imbabazi abakiliya be kuko abenshi bari inshuti ze banasangiraga. Yanijeje ko uwamuhaye amafaranga wese azayamusubiza.
Nyuma y’impaka z’impande zombi, urubanza rwapfundikiwe, icyemezo cy’urukiko kikazasomwa ku wa 19 Nzeri 2025 Saa Munani z’amanywa.







