sangiza abandi

Minisitiri Biruta yaganiriye n’umuyobozi wa Qatar

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Qatar, Sheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani.

Nyuma y’ibi biganiro byabereye i Doha uyu muyobozi wa Qatar yanahuriye mu yindi nama n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani.

Ibiganiro byaba bayobozi bombi byibanze ku ngingo zitandukanye zireba impande zombi, by’umwihariko ku gushimangira ubufatanye no kunoza imikoranire hagati ya Qatar n’u Rwanda.

Izi nama zibaye mu gihe ibiganiro byo kugarura amahoro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 bikomeje kubera i Doha muri Qatar.

Kuva mu ntangiriro za 2025, AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Ibi biganiro bibaye kandi nyuma y’ibyumweru bitatu u Rwanda na RDC bisinyiye amasezerano y’amahoro i Washington DC, agamije kongera kubaka umubano hagati y’u Rwanda na RDC n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Abayobozi b’impande zose bavuga ko ibiganiro biri kubera i Doha n’ibyo i Washington bifatanyiriza hamwe mu gushaka amahoro arambye, nubwo buri kimwe gifite ibyo cyibandaho. Doha ireba cyane ku bibazo by’imbere muri Congo, naho i Washington igasuzuma umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ndetse n’umutekano mu Karere.

Leta ya Qatar niyo iyoboye ubu bumwe bw’amahoro hagati ya Leta ya Congo n’AFC/M23 kuva muri Mata. Guverinoma ya Congo ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba na Minisitiri wungirije w’Intebe, Jacquemain Shabani.

Ku ruhande rwa AFC/M23, intumwa ziyobowe na Bertrand Bisiimwa, umuyobozi wungirije wa M23.

U Rwanda rwasabwe kwitabira nk’umusesenguzi (observateur), ruhagarariwe na Minisitiri Biruta. Izindi nzego zirebera ibiganiro zirimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’igihugu cya Togo, aho Perezida Faure Gnassingbé yagizwe umuhuza wa AU hagati ya RDC n’u Rwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]