sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko I Paris

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruziduko i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) izatangira kuri uyu wa 04 Ukwakira 2024.

Iyi nama  izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, afatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, izaba ifite intego igira iti “Hanga, shaka udushya, ubundi ukore ubucuruzi mu Gifaransa.,” ikaba izibanda cyane ku guhanga imirimo mu rubyiruko.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, ku wa 04 Ukwakira 2024, Perezida Kagame na Madamu bazitabira umuhango wo gufungura k’umugaragaro iyi nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba OIF, mu Mujyi wa Villers-Cotterêts.

Ku munsi wa kabiri w’inama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizabera mu muhezo bizaba byiga ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoraranire hagati y’ibihugu, bizaba biyobowe na Perezida Macron.

Perezida Kagame yageze i Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024, avuye muri Latvia, aho yari amaze iminsi itatu mu runzinduko rw’akazi. Iyi nama ikaba izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]