sangiza abandi

Amb. Bazivamo yashyikirije Perezida wa Niger impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Repubulika ya Niger, Christophe Bazivamo, yashyikirije Perezida wa Niger, Gen Abdourahamane Tiani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Iki gikorwa cyabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Niger biherereye mu murwa mukuru Niamey, ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025.

Nyuma yo gushyikiriza izo mpapuro, Amb. Bazivamo yagiranye ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cya Niger, cyibanze ku gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Niger, no ku kurebera hamwe amahirwe mashya yaganisha ku iterambere ry’impande zombi.

U Rwanda na Niger bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, kurwanya iterabwoba n’ubutwererane mu bya dipolomasi.

U Rwanda kandi rufite uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Sahel, akarere Niger ibarizwamo, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bya Afurika no mu rwego rwa AU (African Union) n’indi mishinga y’akarere igamije guteza imbere ihuriro ry’umutekano n’iterambere.

Amb Bazivamo, wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), azaba afite inshingano zo kurushaho kunoza imikoranire hagati ya Kigali na Niamey no gukomeza gushakira inzira nshya z’iterambere rihuriweho.

Uru ni urwego rw’ingenzi mu kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu gihe Afurika yiyemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), aho u Rwanda na Niger biri mu bihugu bifite uruhare rugaragara mu gushyigikira iryo terambere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]