Mu mabwiriza agenga igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2026A n’igihembwe cya 2026B, yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Leta y’u Rwanda yongereye ‘Nkunganire’ igenera abahinzi ku ifumbire mvaruganda n’imbuto nziza mu gihembwe cy’ihinga cya 206A na 2026B.
Ku ifumbire ya DAP, ubu ikilo kimwe kiragura 1693Frw, mu gihe umwaka ushize cyaguraga 1,298Frw. Nkunganire ya Leta yavuye kuri 44% ijya kuri 45%, ibi bivuze ko Leta izishyurira umuhinzi 761Frw ku Kilo kimwe, Umuhinzi akishyura 932.
Ifumbire ya Urea, iri kugura 1,190Frw/1Kg mu gihe umwaka ushize yaguraga yaguraga 1,003Frw. Nkunganire ya Leta yavuye kuri 34% ku kiguzi, ijya kuri 32%. Ibi ariko byatumye amafaranga Leta yishyurira umuhinzi yiyongera ava kuri 343Frw/Kg ajya kuri 380Frw/Kg
Ifumbire ya NPK 17: 17: 17: Ubu iragura 1369Frw/Kg, ivuye ku 1146Frw/Kg. Nkunganire ya Leta yavuye kuri 40% igera kuri 41%. Ibi bivuze ko amafaranga Leta yishyurira umuhinzi yavuye kuri 462Frw/Kg agera kuri 561Frw.
Abahinzi barasabwa kurushaho kwitabira gukoresha inyongeramusaruro bakongera umusaruro kuri Ha.
Ibihingwa Leta izunganira ku mbuto z’indobanure zituburirwa imbere mu gihugu mu bihembwe by’ihinga bya 2026A na 2026B ni Ibigori, Soya n’Ingano.
Ibigo by’Abikorera makumyabiri n’icyenda (29) bikurikira, bifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’ Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ni byo byonyine byemerewe gucuruza imbuto z’indobanure ku bahinzi muri gahunda ya Nkunganire ya Leta mu bihembwe by’ihinga bya 2026A na 2026B.
Abahinzi bagomba kubanza kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System-SNS”, bakagaragaza ibyo bakeneye ku mbuto n’ifumbire byunganirwa na Leta. Umuhinzi yiyandikisha akoresheje telefoni ye igendanwa, naho utayifite akiyandikisha akoresheje telefone y’umwe mu bagize umuryango we, iy’Umujyanama w’ubuhinzi n’abandi bamamazabuhinzi. Umuhinzi yiyandikisha anyuze kuri *774#, ubundi agakurikiza amabwiriza.
Amakuru umuhinzi ashyira muri sisitemu ya SNS harimo: nimero y’indangamuntu na nimero
iranga ubutaka ahingaho (UPI) iyo ihari, haba ku butaka bwe bwite, ubwo yatisha cyangwa
akodesha. Ubusabe bw’umuhinzi bwemezwa na Agronome w’Umurenge.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye kandi abacuruzi b’Inyongeramusaruro (Agro-dealers) kumanika ibiciro by’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure ku miryango y’amaduka. Inzego z’ibanze, Koperative n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi hagomba kumanika ibiciro byunganiwe na Leta by’imbuto nziza n’ifumbire mvaruganda.






