sangiza abandi

Umwalimu SACCO wahawe inguzanyo ya miliyari 30 Frw yo gufasha abarimu kubona amacumbi

sangiza abandi

Koperative Umwalimu SACCO yemerewe inguzanyo ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, azatangwa na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, azifashishwa mu gukomeza gutanga inguzanyo ziciriritse zo kubaka cyangwa kugura inzu ku barimu binyuze mu mushinga wa Giriwawe.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025, mu Nama idasanzwe yahuje abayobozi n’abanyamuryango ba Umwalimu Sacco yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyi nama hemejwe inguzanyo ya miliyari 30 Frw izatangwa na BRD, ikurikira iya miliyari 20 Frw yari yatanzwe mu cyiciro cya mbere mu 2023.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Umwalimu Sacco, Hakizimana Gaspard, yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya Giriwawe cyakoreshejwe neza kirarangira, bituma bongera kwiyambaza BRD kugira ngo babone andi mafaranga yo gukomeza gufasha abarimu kwiteza imbere.

Yagize ati “Inguzanyo turi kwaka ni izadufasha mu gutanga inguzanyo ya Giriwawe. Ubushize twari twatse inguzanyo, baduhaye miliyari 20 Frw zirarangira abanyamuryango bakiyifuza. Kuri ubu ngubu twari dufite ubusabe bw’abanyamuryango bari kwaka miliyari 2 Frw. Ubwo rero kuko twabonaga amafaranga ari muri Giriwawe arangiye, ni ko gushaka kongera kuguza.”

Ku kijyanye no kwishyura izi nguzanyo, Hakizimana avuga ko yishyurwa mu gihe kirekire ariko imyishyurire igenda neza, aho kugeza ubu hamaze kwishyurwa arenga miliyari 2 Frw.

Ati “Ubwishyu ni amafaranga agenda yishyurwa ni mu myaka myinshi. Kugeza ubu urebye hamaze kwishyurwaho agera muri miliyari 2 Frw. Ideni rizagenda ryishyurwa buke buke kuko tuba dufite imyaka myinshi yo kwishyuramo.”

Bazirake Deogratius, umwarimu ku Ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yari asanzwe afata inguzanyo mu Umwalimu SACCO ndetse yabashije kwiyubakira inzu eshatu.

Yashimangiye ko ari ishimwe rikomeye kuba bagiye kongererwa amafaranga muri Giriwawe, kuko bizafasha n’abandi barimu kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

Ati “Kuba muri miliyari 20 Frw bari baraduhaye twarazikoresheje neza ni icyizere BRD yabonye ko n’ubundi Umwalimu Sacco dukora neza. Ni yo mpamvu yatwongereyeho, ni umugisha rero ukomeye ku mwarimu kuko mu gihe twari twarihaye ayo mafaranga yari yarashize bivuga ko n’abandi barimu bagiye kubona amahirwe yo kuguza kuri ayo mafaranga kugirango turusheho kwiteza imbere.”

Ku nguzanyo y’icyiciro cya mbere ya miliyari 20 Frw, Umwalimu Sacco yatanze inguzanyo ku barimu bagera ku 5,000. Iyi nguzanyo yatanzwe ku nyungu ya 11%, izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20. Ni mu gihe Umwalimu Sacco wo uzishyura BRD inguzanyo ku nyungu ya 6.9% na yo mu gihe cy’imyaka 20.

Inama idasanzwe yahuje abayobozi n’abanyamuryango ba Umwalimu Sacco
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Umwalimu Sacco, Hakizimana Gaspard
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi n’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco
Abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bemeje ko bahabwa indi nguzanyo ya miliyari 30 azajya mu gahunda ya ‘Giriwawe’
Abanyamuryango bagaragarijwe uko Umwalimu Sacco ihagaze mu buryo bw’ubukungu
Abarimu bagaragaje ibibazo bagifite mu kurushaho kunoza imikorere y’Umwalimu Sacco ndetse bizezwa impinduka

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]