sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE ku guteza imbere uburezi mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE, ku bufatanye buri hagati ya Leta y’U Rwanda n’iyi Kaminuza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X rivuga ko Perezida Kagame yakiriye Dr. Jim Yong muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Muri ibi biganiro kandi bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Phil Cotton watangiye kuyobora iki kigo muri 2024 ndetse na Dr. Joe Rhatigan, uyobora Inama y’Ubutegetsi y’iyi Kaminuza.

Muri ibi biganiro bagarutse ku bufatanye busanzwe hagati ya Leta y’u Rwanda na UGHE, byibanze ku rugendo rwo guteza imbere u Rwanda nk’igicumbi cy’uburezi mu by’ubuvuzi, ubushakashatsi buhanitse no guhanga udushya.

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) yatangiye mu Rwanda mu 2015, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo Partners In Health (PIH) cya Dr. Paul Farmer witabye Imana mu 2022 n’abandi baterankunga barimo Cummings Foundation na Bill & Melinda Gates Foundation.

Uretse kuba iyi Kaminuza iherereye mu Karere ka Burera, ifite n’ishami i Kigali, hafi y’ibitaro bya Masaka, ahakorerwa ubushakashatsi n’amahugurwa yihariye ku bijyanye n’ubuvuzi bugezweho.

UGHE itanga amasomo ahanini yerekeye ubuvuzi rusange n’imiyoborere yabwo (Global Health & Leadership), igamije gutegura abayobozi bashobora guhindura uburyo ubuvuzi butangwa, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

UGHE ishami rya Butaro yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame muri 2019, ni imwe muri Kaminuza zikomeye muri Afurika iri ku rwego rw’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi Kaminuza Kandi ifitanye isano n’ibitaro bya Butaro bivura indwara ya kanseri. Yakir abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, aho kuva mu 2023 imaze kurangizamo abarenga 288.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]