Nyuma y’iminsi irindwi i Doha muri Qatar harimo kubera ibiganiro by’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23, intumwa z’impande zombi zashyize umukono ku inyandiko igaragaza amahame y’inzira iganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Ni amasezerano yasinyiwe i Doha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, mu muhango wari uhagarariwe na Leta ya Qatar n’intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Massad Boulos.
Uyu muhango wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ndetse wakurikiwe n’ikiganiro n’itangazamakuru, cyagarutse ku bimaze kugerwaho muri ibi biganiro byari bimaze iminsi irenga irindwi.
Muri uyu muhango niho hahise hasinyirwa amahame azagena amasezerano azasinywa hagati y’impande zombi, nk’igikorwa gishimangira intambwe imaze guterwa muri ibi biganiro biyobowe na Leta ya Qatar.
Iyi akaba ari inyandiko ya kabiri ishyizweho umukono hagati ya RDC na AFC/M23, nyuma yiyasinywe ku wa 22 Mata 2025, ubwo impande zombi zari zemeranyije gukorana kugira ngo bagere ku mwanzuro wo guhagarika intambara.
Nyamara ibyari byemejwe muri ayo masezerano ntibyagezweho kuko imirwano icyumvikana mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Doha byari byatumiwemo Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DRC n’intumwa ya Togo nk’igihugu cyashinzwe ubuhuza nkuko byemejwe mu nama ya EAC-SADC, kugirango bakurikiranire hafi ibi biganiro.
Aya masezerano hagati ya leta ya RDC na AFC/M23, akurikira amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono hagati ya RDC n’u Rwanda, mu muhango wabereye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 27 Kamena 2025.






