Guverinoma y’u Rwanda yashimye intambwe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 bateye mu rugendo rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’amahame y’ubufatanye yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yagaragaje ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira y’amahoro n’ubwumvikane.
Ati : “Itanyandiko ikubiyemo mahame yasinyiwe i Doha uyu munsi ni intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu nzira y’amahoro, hakemurwa impamvu muzi z’amakimbirane no kugarura amahoro n’ituze mu karere.”
U Rwanda rwashimiye cyane Leta ya Qatar n’Amerika ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma aya mahame ashyirwaho umukono, rushima uruhare n’imbaraga zashyizwemo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na EAC na SADC mu guha gutuma ibiganiro by’amahoro bigerwaho.
Ati” Twese dukwiye gushyigikira uru rugendo rugeza ku mwanzuro urambye. U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka amahoro arambye no guteza imbere ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Aya mahame y’amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025 na Sumbu Sita Mambu, wari uhagarariye Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, hamwe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23,.
Iyi nyandiko ikubiyemo ingingo zirimo Guhagarika imirwano burundu, Kwirinda kwigarurira ibindi bice, Gufungura imfungwa zafashwe n’impande zombi, Gufasha impunzi gutaha ku bushake, Gushyigikira uruhare rwa MONUSCO n’inzego z’akarere no gukomeza ibiganiro byimbitse biganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Impande zombi zemeranyije ko aya mahame agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva yatangazwa cyangwa bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyasinya.
Hanateganyijwe ko ibiganiro byimbitse bigamije gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame bizatangira bitarenze muri iyo minsi 10, bikazashingira ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC basinye i Washington ku wa 27 Kamena 2025.








