Umunyamerika Walter Ray Allen Jr, wamamaye muri Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda, aho we n’umuryango basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga banazamuka imisozi igize iyo pariki (hiking).
Ray Allen yageze mu Rwanda ku itariki ya 18 Nyakanga 2025, azanye n’umuryango we, mu rwego rwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo ku bufatanye bwa Vist Rwanda n’ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika (NBA Africa).
Uyu mugabo w’imyaka 50 kandi yahisemo kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko mu Rwanda, mu gihe akomeje gusura ibice bitandukanye by’amateka n’umuco w’u Rwanda. Muri urwo rwego, Ray Allen yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ray Allen ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri NBA bazwiho gutsinda amanota atatu (three-pointers). Mu gihe cy’imyaka 18 yakiniye iyo shampiyona, yatsinze amanota agera ku 24,505.
Ray Allen yakiniye amakipe akomeye arimo Milwaukee Bucks, Seattle Supersonics, Boston Celtics na Miami Heat, aho yafashije iyi kipe gutwara igikombe cya NBA mu 2013. Yanegukanye imidali itatu ya zahabu ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo n’uwa Olempike wabereye muri Sydney mu 2000.
Nyuma yo gusezera ku mukino wa Basketball m’Ugushyingo 2016, yabaye umujyanama w’urubyiruko rw’abakinnyi, abigisha gukora cyane, kugira ikinyabupfura, no kutareka inzozi zabo












