Abategura Iseka Rusange rya Gen-Z Comedy rimaze kwigarurira imitima y’Abanya-Kigali, batangije gahunda yo kujya batumira abahanzi b’ibyamamare bagezweho bagasusurutsa abitabira ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi.
Fally Merci utegura ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy yo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, yavuze ko ari uburyo bushya bwatekerejwe nyuma yo kubisabwa kenshi n’abakunzi babo bakunze kwitabira ibi bitaramo.
Kuri iyi nshuro, Umuraperi Bushali, Run Up ndetse n’Itorero Inganzo Ngari, ni bo bataramiye abitabiriye iri seka rusange risoza ukwezi kwa Nyakanga 2025.
Abanyarwenya batandukanye barimo Muhinde, Clement Inkirigito, Kepa, Lucky Baby, Pilote n’abandi, basusurukije abitabiriye Gen-Z Comedy binyuze mu nkuru zisekeje, zivuga ku buzima bw’abaturage.
Ni mu gihe kandi hari hatumiwe abakinnyi ba filime ariko basanzwe bamenyerewe mu gusetsa, Dogiteri Nsabi na Killerman baserutse mu buryo budasanzwe mu mwambaro wa gisirikare, na bo batanze ibyishimo ku bitabiriye uyu mugoroba.
Uretse ibyo kandi Itorero Inganzo Ngari ribyina gakondo n’Itsinda Kiddo Hub ririmo abana bafite impano zitandukanye bataramye mu mbyino nziza zinyuze amaso.
Umwe mu barigize ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje impano yo kuririmba yishimirwa cyane n’abatari bake, banamuhaye ubufasha.
Mu gice cy’umutumirwa mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizwi nka Meet me Tonight, Fally Merci yaganiriye n’Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza lbicuruzwa byayo, Munyampundu Norman.
Munyampundu yasobanuye gahunda batangije ya CustomerEngagementDays, igamije kwegera abakiriya, kumva ibibazo bafite no kubikemura, ndetse n’ibitekerezo byabo ku buryo MTN yarushaho kubagezaho serivisi inoze.
Ndetse akangurira urubyiruko kugendana n’ibigezweho harimo guhindura sim card za 3G bakajya kuri 4G. Anongeraho ko mu gihe cya vuba hari gahunda yo kumurika ku mugaragaro interineti ya 5G, imaze igihe gito igeze mu Rwanda.

































