sangiza abandi

Abapolisi b’u Rwanda 240 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

sangiza abandi

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 bagize Ihuriro rya 10 (RWAFPU 1-10), berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, basimbura itsinda ryari rimazeyo umwaka rya (RWAFPU 1-9).

Iri tsinda ry’abapolisi riyobowe na ACP Corneille Murigo, ryahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali, ku wa kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Aba bapolisi bazakorera mu mujyi wa Malakal, muri Leta ya Upper Nile, aho bazakomeza inshingano zo kurinda abasivili, ibikorwa by’ubutabazi, no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bigendanye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS).

Iri tsinda risimbuye irya RWAFPU 1-9 ryari rimazeyo umwaka, riyobowe na SP Epiphanie Umutanguha.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Teddy Ruyenzi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yabashimiye imyitwarire n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa.

Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira cyane ku bwitange n’umurava mwagaragaje, imyitwarire n’ikinyabupfura byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

ACP Ruyenzi yabibukije ko basoje inshingano mu butumwa bwo kugarura amahoro ariko hari izindi bajemo, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, ndetse no kujyana n’impinduka mu mikorere kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

SP Umutanguha yavuze ko inshingano z’itsinda ryabo mu butumwa bw’amahoro zari zitandukanye, zirimo kurinda abashyitsi bakomeye, gukora irondo rya buri munsi mu nkambi z’abasivili (PoC), kurinda ibice bitandukanya impande zifitanye amakimbirane (Points of Separation), n’ibindi.

Yanavuze ko uretse inshingano z’umutekano, banitabiriye ibikorwa byo gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]