Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Uncle Austin yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya kane yise ‘London’ izaba ariyo ya nyuma akoze mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ni album avuga ko idasanzwe kuri we, kuko ipfundikiye umuziki we, kandi ifite igisobanuro kinini kuko yayitiriye umukobwa we.
Iyi album nshya ya Uncle Austin izaba igizwe n’indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n’abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe byatambutse.
Uyu mugabo yavuze ko iyi album yayiteguye imyaka ibiri, ndetse ko kujonjora indirimbo zikubiyeho bitamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.
Ati “Ni album nagiye nkora naragira igitekerezo cy’uko ariyo album yanjye ya nyuma. Icyabaye n’uko hari indirimbo narangije gukora nzikura kuri album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.”
Yakomeje ati “Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.”
Yakomeje asobanurako ko iyi album yayitiriye umukobwa we kubera ko “Iyo utarabyara ntumenya urukundo”. Ati “Ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye.”





