Ni inama ya 19 iri kubera mu Bufaransa. Imirimo nyir’izina yo kuyifungura yatangiye ku wa Gatanu, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira, habaye inama mu muhezo y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Ku wa 3 Ukwakira, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango barahuye biga ku bibazo by’amakimbirane arangwa mu bihugu by’ibinyamuryango.
Barebeye hamwe uko ibibazo byifashe muri Liban, igihugu cy’ikinyamuryango kiri mu ntambara na Israel, biga ku bibazo by’umutekano muke muri Haiti no ku makimbirane arangwa hagati y’u Rwanda na RDC.
Ibibazo by’umutekano muri Tunisie ntabwo byigeze biganirwaho muri iyi nama. Iki gihugu gifite ikibazo gikomeye cyane ku mupaka gihanaho imbibi na Libye.
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bemeranyije ko inama itaha yabo izabera i Kigali muri 2025. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyari cyasabye kuyakira.






