Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Amagare y’abagore yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya ‘Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour’ riri gukinirwa mu murwa mukuru wa Namibia.
Iri siganwa ryatangiye kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025.
Abakinnyi batanu bahagarariye u Rwanda ni Charlotte Iragena na Martha Ntakirutimana bakina muri Ngabaga Cycling Team, baherutse kwitabira amarushanwa ya Virunga XCO Mountain Bike Series, ndetse na Diane Ingabire, Josiane Mukashema na Valentine Nzayisenga.
Iyi kipe kandi yajyanye n’umutoza mukuru wayo Nathan Byukusenge.
Isiganwa rya Pupkewitz Megabuild Windhoek Women Tour rifite icyiciro cya 2.2 ku rwego rwa UCI (Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare), rikaba riri kwitabirwa n’amakipe yaturutse mu bihugu birimo Burkina Faso, Kenya, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda.
Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bine birimo abakuru n’abatarengeje imyaka 23. Amakipe yemerewe kuryitabira ni ayo ku rwego rw’Isi, urw’imigabane, urw’akarere ndetse n’ay’ibihugu.
Uretse ikipe y’igihugu, u Rwanda ruranahagarariwe na Nirere Xaverine uri gusiganwa mu izina rya Team Amani, imwe mu makipe y’amagare akorera muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.







