sangiza abandi

Tekno Miles yasusurukije abitabiriye igitaramo cy’imideli muri Zaria Court

sangiza abandi

Abantu b’ingeri zitandukanye baraye baryohewe n’igitaramo kidasanzwe cyo kumurika imideli cyiswe “Threads of Africa Fashion Show”, cyari kigamije kugaragaza ubwiza bw’umuco n’imideli y’Afurika, mu rwego rwo gukomeza kwishimira iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga.

Iki gitaramo cyabereye muri Zaria Court Kigali, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, cyahuriyemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi, ibyamamare ndetse n’abahanzi bakomeye.

Ni igitaramo kitabiriwe na Angel Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, hamwe n’abandi bayobozi n’abashoramari bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Threads of Africa Fashion Show yagaragayemo imideli y’abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, aho buri wese yerekanye imyambaro ishingiye ku muco we ariko ikozwe mu buryo bugezweho, byanagaragazaga uko Afurika ikomeje gutera imbere mu bijyanye n’imideli n’ubugeni.

Mu bamuritse imiderliharimo Hortense Mbea uzwi nka Afropian, Alia Baré wo muri Niger wafatanyije n’abarimo Ariane Uwimana na Sekamana Eric, Nyambo Masa Mara na Jacqueline Happy Umurerwa

Mu kurushaho gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, haje kuririmba umuhanzi w’umunya-Nigeria, Tekno Miles, wataramiye abari aho mu buryo bwihariye binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Pana, Skeletun n’izindi.

Si we gusa kuko hataramye n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Alyn Sano na Nel Ngabo.

Masai Ujiri watangije Giants of Africa yashimiye u Rwanda, ashimira umugore we ndetse avuga ko Afurika ikomeje gutera imbere mu buryo butangaje.

Iserukiramuco rya Giants of Africa rizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena, aho hateganyijwe ko hazataramira abahanzi bakomeye baturuka muri Nigeria barimo Ayra Starr, Timaya na Kizz Daniel.

Tekno Miles yakiriwe ku rubyiniro na Masai Ujiri
Umuhanzikazi Alyn Sano nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo cy’imideli
Umunyamideli Jacqueline Happy Umurerwa yiyerekanye mu mwambaro w’ubururu
Abanyamideli batandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika biyerekanye

Photos:

[fluentform id="3"]