Ubuyobozi bwa AFC/M23 buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umujyi wa Goma ugiye kugabanywamo Komine enye.
Ni ibyatangajwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Erasto Musaga Bahati, mu kiganiro aheruka kugirana n’abaturage bo muri ibyo bice.
Muri icyo kiganiro, yababwiye ko izo Komine, ziteganya kugabanywamo iya Goma, Karisimbi, Mugunga, na Lac-Vert.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryigaruriye uyu mujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma y’aho riwurukanyemo ingabo za RDC n’abambari bazo.
Iyi gahunda y’iri huriro rya AFC/M23, yo gushyiraho komine enye mu mujyi wa Goma, yafashwe mu gihe iyi ntara hafi ya yose iri mu biganza byayo.
Abakurikirira hafi ayo makuru bavuga ko AFC/M23 igamije kwegereza ubuyobozi abaturage kugira ngo babashe kuyibonamo kurushaho.
Ku rundi ruhande mu nama yahuriyemo abayobozi ba AFC/M23 hagati muri iki cyumweru, barimo umuhuza bikorwa, Corneille Nangaa, Major Gen Sultan Makenga, Gen. Bernard Byamungu, Bertrand Bisimwa n’abandi bemeje ko bagiye gushyiraho inzego nshya z’ubutabera.
Ibi bintu bikaba bigaragaza ko M23 irimo kubaka ubuyobozi bwayo mu buryo buganisha kwiyomora kuri RDC.



