Abanyarwanda basaga 300 n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bushinwa bizihije umunsi mukuru w’Umuganura, waranzwe n’ibikorwa gakondo birimo guha abana amata, gukina imikino irimo igisoro ndetse no guhemba abanyeshuri bashoje amasomo.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Wuhan, umurwa mukuru w’intara ya Hubei, ku wa gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, kitabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo ndetse bataramirwa n’umuhanzi Nyarwanda umenyerewe muri gakondo, Intore Masamba.
Uretse gutaramirwa n’abahanzi kandi ibi birori byabereyemo ibikorwa bishimangira umuco Nyarwanda birimo guha abana amata, umukino w’igisoro, amazina y’inka, amahamba, n’imyidagaduro igaragaza umuco Nyarwanda, bataramirwa n’itorero Ishyo ndetse hanahembwa abanyeshuli bashoje amasomo.
Umunsi mukuru w’Umuganura uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti ” “Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Ambasaderi James Kimonyo, yavuze ko Umuganura ari igihe cy’ibyishimo no kwishimira intambwe imaze guterwa, ariko kandi kikaba n’umwanya wo gufata ingamba z’ubaka ejo hazaza. Yashimangiye ko ari ngombwa guharanira indangagaciro z’uyu munsi mukuru, zirimo ubumwe, gukunda igihugu, umurava, no kurwanya amacakubiri.
Ibi birori byari byahurijwe hamwe n’igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China,” gitegurwa hagamijwe kumenyekanisha intambwe u Rwanda rumaze gutera, kugaragaza amahirwe y’ishoramari, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubukerarugendo, n’umuco.
Ni ibirori byitabiriwe ndetse byagizwemo uruhare n’urubyiruko, rugize hejuru ya 95% by’Abanyarwanda baba mu Bushinwa, ahanini ari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza zitandukanye.














