sangiza abandi

RDF yafunze abasirikare 2 n’abasivile 20 bakoranye ibyaha

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye gukurikirana mu butabera abasirikare babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bari kumwe n’abasivili 20, bakekwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025 rivuga ko aba basirikare n’abasivili bose babaye bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Ibyaha bakurikiranyweho harimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko uyitanze atemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Ibi byaha kandi bifitanye isano n’uburyo haguzwe amatike y’indege hifashishijwe konti ya Minisiteri y’Ingabo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RDF yakomoje kuri iyi dosiye ivugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo nyuma y’iminsi mike bamwe mu bakozi, abafana ba APR FC n’abanyamakuru bajyanye na yo mu ngendo yakoreye mu Misiri batangiye gutabwa muri yombi.

Abazwi bafunze muri iyi dosiye barimo abanyamakuru Rugaju Reagan wa RBA; Ishimwe Richard wa SK FM; Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Mugisha Frank ‘Jangwani’ n’abandi.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko amategeko ya Gisirikare ateganya ko iyo abasivili bakoranye icyaha n’abasirikare, bakurikiranywa mu nkiko za gisirikare.
RDF yemeje ko iri gukorana n’inzego z’ubutabera kugira ngo bashyire ahagaragara ukuri ku byabaye, kandi hafatwe ingamba zikwiye.

Yanagaragaje ko ingamba zizafatwa zigamije kurwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, ndetse no gukomeza kubungabunga indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda.

Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha bikekwa kuri aba bantu.

Photos:

[fluentform id="3"]