sangiza abandi

Hakim Sahabo yakoze benshi ku mutima

sangiza abandi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo yakoze benshi ku mutima bitewe n’uruhare yagize mu gushyingura Mukanemeye Madeleine.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2025 ni bwo umukunzi wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura VS yashyinguwe, ni nyuma y’uko yitabye Imana tariki ya 3 Kanama 2025.

Nubwo atabashije kuhagera, Hakim Sahabo akaba yarohereje ururabo rwashyizwe ku mva na Eric Umulisa usanzwe ari inshuti ye ndetse akaba yaranabaye Umunyabanga wa Etoile de l’Est.

Si ibyo gusa kuko amakuru UMUNOTA wamenye ni uko uyu mukinnyi yanafashije mu gikorwa cyo gushyingura uyu mukecuru witabye Imana afite imyaka 79.

Hakim Sahabo yahuye bwa mbere na Madeleine muri 2022 ubwo yari mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, baramusuye ndetse icyo gihe baramuremera, akaba ari umwe mu bababajwe n’urupfu rwe.

Eric Umulisa wazanye ururabo mu izina rya Hakim Sahabo

Photos:

[fluentform id="3"]