sangiza abandi

Aissa Cyiza yagizwe umuyobozi wa Royal Fm

sangiza abandi

Umunyamakuru Aissa Cyiza wari umaze amezi ane ari umuyobozi wungirije wa Royal FM, yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’iyi radiyo.

Royal FM yatangaje kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Kanama aribwo Aissa Cyiza yahawe inshingano nshya zo kuyobora iyi radiyo asimbuye Jesse Maxella Kiyingi, wamenyekanye nka ‘Da’ African Son’.

Muri Werurwe 2025, nibwo uyu munyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda yari yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije wa Royal Fm, avuye ku nshingano zo kuba umuyobozi w’amakuru.

Aissa Cyiza ni umwe mu banyamakuru bamaze kwandika izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Amaze imyaka umunani akorera Royal FM aho yamenyekanye cyane mu Kiganiro AM to PM, gica kuri iyi radiyo kuva saa Tanu kugeza saa Munani z’amanywa.

Si aha gusa kuko azwi cyane mu Kiganiro Ishya kigisha ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, ahuriramo n’abandi banyamakuru barimo Cyuzuzo Jean D’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou na Mucyo Christella.

Aissa Cyiza amaze imyaka irenga 12 mu itangazamakuru, yakoze ku Isango Star ndetse akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’itangazamakuru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]