Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatahe muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), n’abandi bayobozi 2 muri icyo kigo bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa n’ishimishamubiri.
Ni amakuru yatangajwe na RIB mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2025.
RIB yatangaje ko aba bayobozi barimo na Dr.Munyaneza wayoboraga WASAC bafungiye ibyaha birimo ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Aba bayobozi batawe muri yombi ku wa gatatu, tariki ya 7 Kanama 2025, bafungiye kuri Sitasiyo za RIB ya Kimihurura na Kicukiro, mu gihe hagitunganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneye kubirira abantu ibasaba kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko, ndetse ko izakomeza kurwanya ibikorwa nk’ibi ku neza ya rubanda.
Prof. Munyaneza yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC kuva muri Nzeri 2023. Ibi bibaye nyuma yuko ku wa 17 Nyakanga, akuwe kuri izi nshingano agasimburwa na Dr. Asaph Kabaasha.
Mbere yaho kandi, Prof Munyaneza yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ni inararibonye mu bijyanye no gucunga amazi kuko afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no gucunga amazi [Hydrology and Water Resources Engineering Management] yavanye muri Kaminuza ya IHE Delft Institute for Water Education yo mu Buholandi.





