Tariki ya 11 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya kane, mu muhango wabereye muri Stade Amahoro.
Uyu muhango w’irahira witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 20, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika ndetse no hanze yayo.
Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byinshi byagize uruhare mu mpinduka zigaragara mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ububanyi n’amahanga, imiyoborere rusange n’ibindi tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Iby’ingenzi by’abaye muri uyu mwaka
- Guhindura Minisitiri w’Intebe
Mu mpera za Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa Guverinoma agira Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, asimbura Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
- Hasinywe amasezerano agamije kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, muri uyu mwaka u Rwanda rwagize uruhare mu gukemura mu buryo bunoze ibibazo by’umutekano byugarije Akarere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byanyuze mu gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yasinyiwe Washington D.C, ku wa 27 Kamena 2025.
- U Rwanda rwikuye mu muryango wa ECCAS
Muri uyu mwaka kandi, tariki ya 7 Kamena 2025, u Rwanda rwatangaje ko ruvuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo Muri Afurika yo Hagati (ECCAS), ruvuga ko uwo muryango wari watangiye gukoreshwa mu nyungu za politiki n’ibihugu by’ibinyamurya.
- Amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira abimukira
Mu ntangiriro za Kanama 2025, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije ko rushobora kwakira abimukira bazaba birukanwe muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo ndetse n’umwe mu bayobozi bo mu gihugu.
Amasezerano ateganya ko u Rwanda rwakwakira abimukira bagera kuri 250, yashyiriweho umukono i Kigali muri Kamena n’abayobozi b’u Rwanda n’aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
- Guteza imbere ubukerarugendo na Siporo
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bushingiye kuri siporo, muri uyu mwaka, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira isiganwa rya Formula 1, rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi mu masiganwa y’imodoka.
U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare byamaze kwemezwa ko izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21- 29 Nzeri 2025, ndetse muri Mata 2025, u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Atlético de Madrid binyuze muri Visit Rwanda.
- Guhagarika imikoranire n’u Bubiligi
Muri Gashyantare Leta y’u Rwanda yatangaje ko ihagaritse imikoranire na Leta y’u Bubiligi, aho u Rwanda rwagaragazako u Bubiligi bukitwara nk’ubushaka kwivanga mu miyoborere yarwo, kubogamira ku ruhande rwa RDC mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’Ibiyaga bigari ndetse no kuba iki gihugu kigicumbikiye bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda.
- Kurwanya indwara z’ibyorezo
Muri uyu mwaka kandi u Rwanda rwahanganye n’icyorezo cya Marburg, cyibasiye abantu kuva mu kwezi kwa Nzeri 2024. Ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zo kugihashya, ku buryo ku wa 20 Ukuboza 2024, cyari cyarangiye burundu.











