U Rwanda rwamaganye ibirego bidafite ishingiro byagaragajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kwica abasivili bagera ku 319, mu mirima yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, rivuga ko u Rwanda rwemeza ko ibi birego byatanzwe na OHCHR nta bimenyetso bifatika, nta buhamya, ndetse nta mpamvu zifatika zigaragajwe.
Iyi Minisiteri yanavuze ko ibi birego by’ibinyoma bitari ibintu byo kwihanganira, kuko byangiza isura ya RDF ndetse bigashaka no gukoma mu nkokora inzira yo gushaka amahoro mu Karere.
Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Volker Türk, mu minsi ishize yatangaje ko muri Kamena 2025, abasivili 319, barimo abagore 48 n’abana 19, baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba M23 bavuga ko ifashwa na RDF. Ibi bitero byagabwe muri Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa DRC.
Iyi Komisiyo ivuga ko yakiriye ubuhamya bw’abagizweho uruhare n’iki gitero, ndetse yemezwa ko ari kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi kuva M23 yakongera kubyuka mu 2022.
U Rwanda rwamaganye ibi birego by’OHCHR, ruvuga ko ari uburiganya bugamije gusiga isura mbi RDF, ndetse rukibaza ukuntu OHCHR ititaye ku kuba umuryango w’Abibumbye ushinzwe amahoro muri Burasirazuba bwa RDC, MONUSCO, umaze igihe kinini utabasha kurinda umutekano w’abasivili.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje ibiganiro mu mpande zitandukanye bigamije bigamije kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bw’Akarere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rwagaragaje ko gutanga ibirego by’amanyanga bishobora kubangamira inzira z’amahoro no gushaka umuti wa politiki ku bibazo bya DRC, kandi ko bikwiye ko haba ubushishozi n’ukuri mu gukora iperereza ku byaha by’ihohoterwa.




