Meteo Rwanda yatangaje ko hagati ya saa 6:00 z’umugoroba na saa 12:00 z’ijoro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu.
Muri ayo masaha kandi haraba hari umuyaga biteganyijwe ko uba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 3 na 6 ku isegonda.
Naho kuva saa 12:00 z;ijoro – 6:00 za mu gitondo, ku wa am Kabiri, tariki ya 12 Kanama, nta mvura iteganyijwe, ariko hazaba hari umuyaga woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya metero 3 na 5 ku isegonda.
Ahantu hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi cyane muri icyo gitondo ni mu Karere ka Nyabihu, aho hashobora kugera kuri dogere Selisiyusi 11°C.
Meteo Rwanda yatangaje ko izakomeza gutanga amakuru arambuye mu gihe haba impinduka ku ishusho y’ibihe, inasaba abaturage gukomeza kuba maso no gukurikiza inama z’abashinzwe iby’ikirere.
Muri rusange, imvura y’ukwezi kwa Kanama iteganyijwe kuba iri hagati ya milimetero 0 na 100, aho hitezwe ko ishobora kwiyongera cyane mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi.
Ahateganyijwe imvura nyinshi cyane iri hagati ya 70 na 100 mm, ni mu Karere ka Musanze, igice kinini cya Rubavu, Nyabihu na Burera, hamwe na Nyamagabe n’ibice bimwe bya Gakenke, Karongi na Nyamasheke.
Ahandi hateganyijwe imvura iri hagati ya 60 na 70 mm ni mu tundi turere two mu Burengerazuba, mu bice bimwe bya Burera, Gakenke, Muhanga, Rulindo, Gicumbi, Nyagatare, Ruhango, Nyanza, Huye, ndetse na Kamonyi y’Amajyaruguru n’igice cya Nyaruguru.
Umujyi wa Kigali, Rwamagana, Kayonza n’igice cya Kirehe byitezweho imvura iri hagati ya 50 na 60 mm.
Ibice bya Amayaga hamwe n’uturere tumwe two mu Burasirazuba bishobora kuzabona imvura iri munsi ya 50 mm.





