sangiza abandi

Ambasaderi Mbabazi yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka ya kajugujugu muri Ghana

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n’Abanya-Ghana ndetse n’inshuti z’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika mu kunamira abantu umunani baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, barimo Minisitiri w’Ingabo ndetse na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga.

Ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama nibwo Amb. Mbabazi yashyize umukono mu gitabo kigenewe kunyuzwamo ubutumwe bw’ihumure cyashyizweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana, agaragaza ko u Rwanda rwifatanyije na Ghana muri ibi bihe byo kubura abayobozi n’abandi banyagihugu.

Ni impanuka yabaye ubwo kajugujugu yo mu bwoko bwa Z9, yari itwaye abantu umunani barimo abakozi batatu bo ku kibuga cy’indege n’abandi batanu barimo abayobozi, yavaga mu murwa mukuru Accra ijya mu mujyi wa Obuasi yaguye mu ishyamba ry’inzitane ryo mu Ntara ya Ashanti.

Aba bayobozi bari berekeje mu muhango wo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, maze ntihagira n’umwe urokoka.

Abaguye muri iyo mpanuka barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane Boamah, Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed, Umunyamabanga Wungirije ushinzwe umutekano wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Alhaji Muniru Mohammed, na Samuel Sarpong, Visi-Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi rya NDC.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, Perezida w’Inteko y’u Rwanda, Gertrude Kazarwa yari yaganeye ubutumwa abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, bwifatanya nabo mu kababaro ko kubura ba Minisitiri babiri, agaragaza ko ari igihombo ku gihugu cyose.

Umuhango wo gushyingura aba bayobozi n’abandi bari kumwe, uteganyijwe ku wa gatanu tariki ya 15 Kanama 2025.

Photos:

[fluentform id="3"]