Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda mu mukino wa volleyball, Ndayisaba Alphonse, yerekeje i Santiago muri Chile aho agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu bangavu,
2026 FIVB Volleyball Girls’ U17 World Championship, kizakinwa kuva tariki 6 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026 nibwo Ndayisaba usanzwe ari umuyobozi w’abasifuzi mu Rwanda yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika y’Amajyepfo mu Gikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 24 harimo 2 yo muri Afurika ariyo Misiri, Tunisia na Algeria.
Ndayisaba usanzwe uri mu basifuzi bakomeye ba volleyball muri Afurika si ubwa mbere agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi kuko 2024 yasifuye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu ngimbi cyabereye muri Bulgaria ndetse n’umwaka ushize yasifuye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 mu ngimbi cyabereye muri Uzbekistan.
Biteganyijwe ko Ndayisaba nava muri iki Gikombe cy’Isi azahita ajya gusifura Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 7 Nzeri kugeza tariki 21 Nzeri 2026.
Uretse kuba Ndayisaba yarasifuye imikino y’amarushanwa atandukanye mu Rwanda, yari no mu basifuzi 3 b’abanyarwanda basifuye imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo, CAVB Men’s Club Championship 2026, yabareye i Kigali mu Rwanda muri Mata na Gicurasi.









