sangiza abandi

Ngukumbuze Pariki y’Ibirunga, igicumbi cy’ubukerarugendo n’isoko y’ubukungu bw’u Rwanda

sangiza abandi

U Rwanda rumaze kuba ikimenyabose kubera umwihariko wo kuba isoko y’Ubukerarugendo, by’umwihariko ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zihuruza amahanga.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda. Ni imwe muri Pariki isurwa cyane na ba Mukerarugendo.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, giheruka gutangaza  ko abantu basura pariki z’igihugu bavuye kuri 36.019 mu 2020 bagera ku bantu 135.869 mu 2023, bivuze ko bikubye inshuro 3.7.

Iyi Pariki yemejwe bwa mbere mu mwaka w’1925. Icyo gihe cyari igice gikora ku birunga bya Kalisimbi, Bisoke, na Mikeno, ni nayo Pariki nkuru y’Igihugu yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Ubwo mu mwaka w’1960, ubwo Congo (Icyahoze ari Zaïre) yabonaga ubwigenge, ndetse n’u Rwanda rukaza kububona mu 1962, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yari ihuriweho n’ibyo bihugu byombi yaje gucikamo ibice bibiri, buri gihugu gitangira kubungabunga uruhande rwacyo.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikora ku birunga bitanu by’u Rwanda ari byo: Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.

Inyamaswa n’ibimera biyibarizwamo, bigenda bitandukana bitewe n’ubutumburuke cyangwa imiterere yorohereza buri kinyabuzima cyaho kuhaba nta nkomyi.

Mu mwaka wa 1967 iyi pariki yabaye intangiriro y’ubushakashatsi ku ngagi bw’ Umunyamerikakazi wabaye ikirangirire mu bushakashatsi bw’ibidukikije, Diana Fossey.

Akigera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yahise atangiza ikigo cy’ubushakashatsi yise Karisoke Research Centre, hagati ya Karisimbi na Bisoke.

Guhera ubwo, igihe cye kinini yagifataga muri pariki, kandi ashimirwa kuba yarahesheje agaciro ingagi  zo mu Rwanda, asaba ko zitabwaho ku rwego mpuzamahanga.

Diana Fossey yiciwe mu rugo iwe mu mwaka w’1985, azize abashimusi batazwi yari amaze igihe akumira, ashyingurwa muri pariki y’Ibirunga hafi y’ikigo cy’ubushakashatsi yari yarashinze.

Iyi pariki irimo urusobe rw’ibinyabuzima nk’ibimera ndetse n’inyamaswa.

Iyi pariki izwi cyane ku ngagi zo mu misozi (Gorilla beringei) ari nazo zituma isurwa cyane ku rwego rushimishije ikinjiza n’ amadevize menshi.

Gusura iyi Pariki bisaba iki?

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB, ruvuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo, ibiciro byo gusura ingangi ku Banyarwanda no ku baturage ba Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  bazajya bishyura amadolari 200 ya Amerika angana na 252,809 frw. Uwo azajya yerekana indangamuntu ye, cyangwa Pasiporo ndetse n’ikigaragaza igihe yavukiye.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Abanyafurika n’abanyamahanga batuye mu bindi bihugu bya Afurika bazajya bishyura amadolari 500 ya Amerika angana na 632,024 frw.

 Bazajya basabwa kwerekana ibibaranga birimo Pasiporo, indangamuntu y’aho baturuka na visa y’amezi ane akurikirana.

Pariki y’Ibirunga ni isoko y’Ubukungu ku batuye i Musanze

Mu mwaka wa 2023, ubwo yari  mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 wabereye mu Kinigi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Pariki y’Ibirunga yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Kuva iyi gahunda yatangira mu 2005, imishinga irenga 500 ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, amashuri, amazi, amavuriro n’ibindi yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije Pariki y’Ibirunga. Iyi mishinga yose ikaba yaragize uruhare mu iterambere ry’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.”

RDB igaragaza ko amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005 bahawe miliyoni 16 Frw ariko ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw mu 2023, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga 71.

Photos:

[fluentform id="3"]